Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Abakora isuku mu bitaro by'akarere bya Gatonde bahuguwe ku gukora isuku byimbitse

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakozi bakora isuku mu bitaro by’akarere bya Gatonde kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 bahawe amahugurwa yibanze ku buryo bwo gukora isuku byimbitse no ku micungire y'imyanda.

Umukozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije (Environmental Health Officer) yabanjye kubashimira uruhare bagira mu mitangire ya serivisi umurwayi akenera.

Yavuze ko uruhare rwabo ruramutse rubuze serivisi umurwayi ahabwa yaba ituzuye. Ati: " Ntabwo umurwayi yakwishimira ko bamuvuye ariko yaherewe iyo serivisi ahatari isuku, hakenewe ubufatanye bw'abantu batandukanye namwe murimo kugira ngo umurwayi atahe yishimye".

Francoise NZAKIZWANAYO ushinzwe ubuzima bushingiye Ku bidukikije mu bitaro by'akarere bya Gatonde

Abahuguwe bagaragaje ko bishimiye aya mahugurwa kuko agamije kubafasha kunoza akazi kabo.

Uwitwa TUYIZERE Alexis uhagarariye ikompanyi ya SCC Services Ltd ikora isuku mu bitaro by'akarere bya Gatonde yagize ati: "Twashimishijwe cyane n'aya mahugurwa yiyongera ku yo tuba twarahawe dutangira akazi hagamijwe kunoza serivisi y'isuku kugira ngo turusheho kugira uruhare muri serivisi umurwayi ahabwa kwa muganga".

TUYIZERE Alexis uhagarariye ikompanyi ya SCC Services Ltd mu bitaro by'akarere bya Gatonde 

Nyiragaruka Emmeritha na we witabiriye aya mahugurwa yagize ati:

" Aya mahugurwa amfashije gusobanukirwa kuvangura imyanda no gufasha abarwayi nkagira uruhare muri serivisi bahabwa, nungutse kandi kubaha abankuriye mu kazi".

NYIRAGARUKA Emeritha

Naho Théoneste NIZEYIMANA yagize ati: " Mu buryo bw'imikorere nungukiyemo uburyo bwo gucunga imyanda, kubaha abakoresha ariko mbere na mbere umurwayi kuko ariwe twese tuba tugamije kwitaho ku buryo n'iyo najya ahandi byazamfasha gukora neza akazi kanjye".

Théoneste NIZEYIMANA yavuze ko mu uburyo bw'imikorere yungukiyemo byinshi

MUSHIMIYIMANA Marie Goreth we yavuze ko yungukiyemo uburyo bwo gucunga imyanda no gufata neza abagana ibitaro.

Ati: "Aya mahugurwa yari akenewe,nungukiyemo gucunga neza imyanda iba mu bitaro no gufata neza abagana ibitaro mbayobora no kunoza akazi kanjye".

MUSHIMIYIMANA Marie Goreth na we ukora isuku mu bitaro by'akarere bya Gatonde

Aya mahugurwa yibanze ku buryo bwo gukora isuku, ubwoko bw'imyanda yo kwa muganga, kubungabunga imyanda yo kwa muganga, indangagaciro z'umukozi, uburyo bakaraba intoki n'ahantu ho kwitondera mu bitaro.

Mu bindi byagarutsweho muri aya mahugurwa harimo ko hakenewe ubufatanye bw'abakora mu bigo bitanga serivisi z'ubuvuzi kugira ngo umurwayi cyangwa uwagannye icyo kigo ajye ataha yishimiye ko yahawe serivisi nziza , yihuse kandi yuzuye.

Aha akaba ariho aba bakora isuku mu bitaro by'akarere bya Gatonde bahera basaba ko abakozi bajya buzuzanya na bo kugira ngo icyo umurwayi yifuza kigerwego.

Abakora usuku ubwo bahugurwaga

Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA