Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Ku muganda rusange buri wese yasabwe kunoza serivisi atanga.

Kimwe n’abandi Banyarwanda, none ku wa 27/8/2022 abakozi b'ibitaro by'akarere bya Gatonde bitabiriye umuganda rusange basukura ibitaro n'ahabikikije nyuma baganirizwa ku bikorwa by’isuku mu bitaro, mu ngo ndetse banagaruka ku mitangire ya serivisi.

Abawitabiriye bagaragaje ko bishimiye gukora umuganda by’umwihariko mu bitaro bakoramo kuko ari bo bagomba kugira uruhare mu mpande zose z’iterambere rya byo.

Uwitwa Minani Thierry Yagize ati: “Ni byiza ko hagiyeho iyi gahunda yo gukora umuganda mu bitaro ukozwe n’abakozi babyo kuko ari twebwe ubwacu dukwiriye kugira uruhare mu iterambere ry’aho dukora tutabihariye gusa ikompanyi zikora isuku ahubwo natwe tukagaragaza uruhare rwacu.”

MINANI Thiery

Naho uwitwa HARERIMANA Jean Bonheur yavuze ko “gukora umuganda mu bitaro bifasha kugira isuku aho bakorera bikanagaragaza ubufatanye abakozi bafite.”

HARERIMANA Jean Bonheur nyuma yo gukora umuganda

Mu kiganiro yahaye abitabiriye uyu muganda ku birebana n'imitangire ya serivisi, Dr.DUKUNDANE DieudonnĂ© uyobora ibitaro  by'akarere bya Gatonde yavuze  ko abakozi bagomba  kwita Ku kunoza imitangire ya serivisi ku babagana kuko ari bo babahemba.

Ati:" Ntabwo twavuga ku bikorwa by'isuku gusa tutagarutse ku mitangire ya serivisi, buri wese ku ruhande rwe agomba gukora ku buryo serivisi atanga iba inoze."

Yongeyeho ko "kugira ngo serivisi ibe inoze hasabwa gushyira imbaraga mu guha amakuru abakeneye serivisi"

Ibi byagarutsweho kandi mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ku birebana n’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye harimo n’urwego rw’ubuzima bugaragaza ko abaturage bashima serivisi z’ubuzima ku gipimo cya 73.7%. Abagore bashima izi serivisi ku gipimo cya 73.9% naho abagabo bakazishima ku gipimo cya 73.3%.

Uko abaturage babona serivisi z’ubuzima muri rusange

Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko abaturage bashima serivisi bahabwa n’ibitaro ku gipimo cya 70.6%, ku bigo nderabuzima 66.0%, naho serivisi zitangirwa ku ivuriro rito (poste de sante) zishimwa ku gipimo cyo hasi cya 48.8%.

Uko abaturage babona serivisi zitangirwa ku mavuriro atandukanye

Mu myaka ibiri ishize iyi raporo igaragaza ko serivisi zo gukingira indwara na serivisi z’abajyanama b’ubuzima zikomeje kuza ku isonga mu gushimwa n’abaturage. Ku rundi ruhande, abakozi b’amavuriro bahagije, serivisi zo kubona imiti, kwakira no kwita ku barwayi ndetse n’ibikorwaremezo n’ibikoresho by’amavuriro nibyo bishimwa ku gipimo cyo hasi .

Uko abaturage babona ibikorwa na serivisi z’ubuzima zitandukanye

Minisiteri y'ubuzima itangaza ko hashingiwe ku byavuye  muri ubu bushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye harimo n’urwego rw’ubuzima cyane cyane ahagaragazwa nkahakwiriye kongerwamo imbaraga, isaba abayobozi b’amavuriro, abakozi bose bakora mu bigo by’ubuvuzi gufata ingamba zizamura ibipimo byagaragajwe nk’ibiri hasi.

Abakozi bitabiriye umuganda rusange

Abitabiriye barimo n'umuyobozi mukuru w'ibitaro

Abitabiriye umuganda nyuma yawo baganiriye ku bikorwa by'isuku no ku mitangire ya serivisi

Inkuru yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA