Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Gatonde HC: mu ihererekanyabubasha DG yasabye umuyobozi mushya n’abakozi be gukora nk’ikipe aho gukora nk’itsinda.

Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi w’agateganyo w'Ikigo nderabuzima cya Gatonde n’umusimbuye nanone by’agateganyo, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yashimiye ucyuye igihe anasaba ugiyeho kwimika umuco w’ubufatanye no gukora nk’ikipe aho gukora nk'itsinda.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 ku Kigo nderabuzima cya Gatonde nyuma y’uko uwari usanzwe ari umuyobozi wacyo mu buryo bw’agateganyo NGERAGEZE Ildephonse agiye mu zindi nshingano kikaba kigiye kuba kiyoborwa nanone by’agateganyo na ISHIMWE Patience.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango nyuma yo kugaragaza ibyo assize NGERAGEZE Ildephonse yavuze ko yishimiye aho asize iki kigo nderabuzima asaba abagisigaranye kuzarangwa n’ubufatanye buzabafasha kugera ku ntego zacyo.

Yagize ati: “Iki ni ikigo kimaze iminsi ari nayo mpamvu mubona gifite inyubako zikuze. Twakoze ibishoboka ngo kibe kimeze uko mukibona ubu; ariko byose tubikesha ubufatanye, ku bwanjye nishimiye aho ngisize ariko unsimbuye akore agamije kurushaho.”

NGERAGEZE Ildephonse wari usanzwe ayobora ikigo nderabuzima cya Gatonde

ISHIMWE Patience ugiye kuyobora ikigo nderabuzima cya Gatonde nawe yavuze ko yiteguye kandi ko hamwe n’ubufatanye byose bizagenda neza.

Ati: “Ndashimira abambanjirije n’ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere bya Gatonde kandi mboneyeho no kwizeza ko tuzakora ibishoboka tukuzuza neza inshingano dushinzwe. Icyo nsaba abakozi ni ubufatanye ibindi bizagenda neza.”

ISHIMWE Patience ( uhagaze) wahawe kuyobora ikigo nderabuzima cya Gatonde by'agateganyo

BYABAGABO Célestin wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga yavuze ko bashimira uruhare rw’iki kigo nderabuzima mu mibereho myiza y’abaturage ariko anasaba ko bakomeza gukora ku buryo ababagana bishima.

Dr. DUKUNDANE Dieudonné uyobora Ibitaro by’Akarere bya Gatonde yashimiye umuyobozi ucyuye igihe n’abakozi bafasha umuyobozi bahawe kugera ku ntego yizeza ubufatanye bw’ibitaro ayobora ndetse n’iki kigo nderabuzima.

Yanabwiye umuyobozi mushya w’Agateganyo w’iki kigo nderabuzima ko: “Kwimika umuco wo gukora nk’ikipe aho gukora nk’itsinda ari byo bizabafasha kuzuza inshingano.Ikindi ni ukumva ko iyo uri umuyobozi ntabwo uba wibeyeyeho.”

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Akarere bya Gatonde wari uyoboye ihererekanyabubasha

Ikigo nderabuzima cya Gatonde kiri mu murenge Wa Mugunga mu kagari ka Rutabo kikaba cyarubatswe mu mwaka w’1930 kivugururwa mu w’1970. Ni kimwe mu bigo nderabuzima 23 biri mu karere ka Gakenke kikanaba kimwe muri bitandatu birebererwa n’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde. Kireberera abaturage basaga gato ibihumbi 21.

 

Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso

UKWIGIZE Ladislas uyobora komite y'ubuzima muri iki kigo nderabuzima nawe yatanze impanuro

Abakozi na bo bitabiriye uyu muhango

Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA