Hasojwe Ubugenzuzi ku Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta
Ubu bugenzuzi bwatangijwe ku wa 20 Kanama 2026, bukaba bwaribanze ku gusuzuma imicungire n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, haba mu Bitaro bya Gatonde ndetse no muri bimwe mu Bigo Nderabuzima bibarizwa mu gace bireberera.
Mu gusoza ubu bugenzuzi, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gatonde bwashimiye itsinda ry’abagenzuzi ku bufatanye bwabayeho muri iki gikorwa, bunashimangira ko inama n’ibyagaragajwe n’ubugenzuzi bizafasha ibitaro kurushaho kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gatonde bwagaragaje ko bugiye gukomeza gushyira imbaraga mu miyoborere myiza, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no gukoresha neza umutungo wa Leta, hagamijwe kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima zihabwa abaturage.

Abakozi b'ibitaro ubwo bari bakurikiye ibyavuye mu bugenzuzi bakorewe

Itsinda ryakoze ubugenzuzi

Dr. Dieudonné DUKUNDANE uyobora ibitaro bya Gatonde ari kumwe na NYIRAMAHIRWE Immaculée wari ukuriye iki gikorwa
