Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Hizihijwe umunsi w'abaforomo / n'ababyaza babwirwa ko imvune zabo zizwi


Kuri uyu wa 1 Kamena 2023 abaforomo/kazi n'ababyaza bo mu bitaro by'Akarere bya Gatonde bizihije iminsi mpuzamahanga wabahariwe babwirwa ko imvune bahura nazo zizwi  kandi ko ari bo shingiro ry'ubuvuzi. kwizihiza uyu munsi uba buri mwaka tariki 5 Gicurasi ( Ku babyaza) na Tariki 12 Gicurasi ku baforomo/kazi byahujwe kuko hari hakinozwa imyiteguro.

Kwizihiza iyi minsi yombi byabanjirijwe no gusuzuma indwarazitandura ku bakozi.

ISHIMWE Patience ukora akazi k'ubuforomokazi yabwiye abitabiriye kwizihiza uyu munsi ko bishimye kandi ubwitange bakorana akazi batazabutezukaho. Ati: Kuri uyu munsi hizihizwa umunsi wacu turishimye kuko twongera gutekereza ku mwuga twahisemo usaba ubwitange n'ubumuntu kandi turizeza ko ubu bwitange tutazabutezukaho. Ntitwanabura kandi gushimira ubuyobozi butuba hafi igihe cyose".

ISHIMWE Patience ubwo yavugaga ku kwizizihiza uyu munsi wabo

KWIZERA Pacifique ukora umwuga w'Ububyaza yagize ati: " Icyo navuga kuri uyu munsi ni ugusaba bagenzi banjye gukorana umwete n'ubwitange hagamijwe kurengera amagara y'abantu kandi aho dusabwa ubwitange tukabikora.


KWIZERA Pacifique ukora umwuga w'Ububyaza
HABIYAREMYE Jean Paul Hertier uyobora ishami ry'Abaforomo/kazi n'Ababyaza yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bashimirwa ibyo bakora. Ati: " Turabashimira ibyo mukora . Icyo tubasaba ni ugukora cyane hagamijwe kurushaho kubaka icyizere ku bagana ibitaro bakabibonamo no kubaka ubumwe hagamijwe kugera ku ntego z'ibitaro".

HABIYAREMYE Jean Paul Hertier uyobora ishami ry'Abaforomo/kazi n'Ababyaza
Mu ijambo Umuyobozi w'Ishami ry'Imari n'Ubutegetsi NKUNZUMWAMI Patrick yabwiye abitabiriye uyu munsi yagize ati: " Tuzi imvune zanyu, kandi kuba abaforomo/kazi n'ababyaza ari bo shingiro ry'ubuvuzi hari icyo ubuyobozi bw'ibitaro bubitekerezaho kandi nidufatanya gukora neza muzakibona vuba".

Umuyobozi w'Ishami ry'Imari n'Ubutegetsi NKUNZUMWAMI Patrick

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe no gusangira no kwishimira hamwe.