Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Ibitaro bya Gatonde byasangiye n’abarwayi iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde bifatanyije n'abarwayi mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani. Hagamijwe kubereka ko umurwayi adakeneye imiti gusa ngo akire, aba barwayi baganirijwe, barahumurizwa ndetse banahabwa impano zitandukanye.

Mu izina rya bagenzi be b'abarwayi NAMAHORO Marie Chantal yashimiye ibitaro byatekereje ko nabo bakeneye kwizihiza iyi minsi mikuru,by'umwihariko ashima uburyo bitabwaho.

Yagize ati : “ Mu izina rya bagenzi banjye ndashimira ibitaro bya Gatonde byadukerejeho bikazirikana ko natwe turi abantu kandi bakeneye kwishima kimwe n’abandi. Uretse ibyo kandi mboneyeho no gushimira abakozi babyo kuko batwitaho mu buryo bunezeje bazakomereze aha.”

NAMAHORO Marie Chantal yashimiye ibitaro byatekereje ko nabo bakeneye kwizihiza iyi minsi mikuru.

Muri iki gikorwa Umuyobozi Mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr.DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko umurwayi adakeneye imiti gusa ngo akire ari yo mpamvu kwifatanya na bo ari ngombwa.

Ati: “Kwifatanya namwe [abarwayi] ni ukubagaragariza ko mudakeneye imiti gusa ngo mukire ahubwo mukeneye no kwerekwa urukundo, kwihanganishwa no kugaragarizwa ko ibitaro bibakunda kandi bibazirikkana.”

Dr.DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by'akarere bya Gatonde ubwo yaganirizaga abarwayi

Uretse gusangira n’abakozi b’ibitaro ibiribwa bitandukanye, aba barwayi n’abarwaza babo bose hamwe basaga 150 bagagenewe n’ibitaro impano zitandukanye ziganjemo ibikoresho by’isuku bakaba bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’iki gikorwa kandi ko bazahora bazirikana iyi neza.

Abakozi b'ibitaro basangiye n'abarwayi

Inkuru ya Emmanuel NZAYISENGA