Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

KWIBUKA 29: Nta muntu numwe utaragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no gukumira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazongera kubaho ukundi, Ibitaro by’akarere bya Gatonde byibutse ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri ibi bitaro kuri uyu wa 27 Mata 2023 nyuma yo kuva gushyira indabo ku mugezi wa Mukungwa mu rwego rwo gusubiza icyubahiro abawujugunywemo ubwo Jenoside yakorwaga.

Uretse kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi bitaro byanishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 71 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu batuye mu murenge wa Mugunga.

NSENGIMANA Alfred watanze ubuhamya yavuzemo ko ubwo Jenoside yakorwaga yihishaga kubayikoraga ubwo babaga bagiye mu byo bitaga akazi (Kujya kwica Abatutsi) ashima abayihagaritse.

Ati: “Turashima abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aribo Inkotanyi ndetse n’abandi bakomeza kwita ku mibereho yacu twe twayirokotse twese tukaba twibumbiye muri iyi leta y’umumwe kandi ibyiza byagezweho bisigasirwe.”

NSENGIMANA Alfred atanga ubuhamya

Mu kiganiro yatanze muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa IBUKA mu karere ka Gakenke Hamdoun TWAGIRIMANA yihanganishije imiryango ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anagaruka ku kamaro ko kwibuka.

“Kwibuka ni umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko bihuza abakoze Jenoside n’abayikorewe bakagaruka ku buryo yateguwe n’uko yakozwe kandi bigashingirwaho hubakwa igihugu kizira amacakubiri.Ndanashimira kandi Ibitaro bya Gatonde uruhare bigira mu komora ibikomere by’Abarokotse Jenoside ”

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ugusubiza agaciro inzirakarengane zakambuwe zizira uko zaremwe no gushingira kuri ayo mateka hakubakwa ahazaza hazira amacakubiri.

Yagize ati “Iyo twibuka twunamira kandi tugasubiza agaciro inzirakarengane zakambuwe zizira uko zaremwe; bikadufasha gushingira kuri ayo mateka twubaka ejo hacu hazira amacakubiri.”

Agaruka ku mpamvu bibuka Dr.DUKUNDANE kandi yavuze ko nk’ibitaro byiganjemo urubyiruko kwibuka bifasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside bakabiheraho barwanya ingengabitekerezo yayo.

Ati “Ibitaro bya Gatonde, kimwe n’abandi Banyarwanda, dufite inshingano yo kwibuka Jenoside tukanagaruka ku mateka yayo, kugira ngo abahakora biganjemo urubyiruko basobanukirwe, bityo babone aho bahera barwanya icyatandukanya Abanyarwanda ahubwo bigishe Ubunyarwanda nk’isano iduhuza bahakure imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gusigasira amahoro igihugu gifite.”

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gatonde

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke NIZEYIMANA Jean Marie Vianney yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n’Abayirokotse ku ruhare bagira mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ndagira ngo muri uyu mwanya twibuka nshimire by’umwihariko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ariko kugira ngo ibe byarateguwe bihagije. Ntabwo twakwibagirwa abacu ariko kandi ntitugomba guheranwa n’amateka. Ndashimira abarokotse uburyo batanze imbabazi kubabiciye n’uruhare bagize ngo ikiko gacaca zisozwe tubibashimiye tubikuye ku mutima.”

Yongeyeho Ati: “Ibitaro bifatwa nk’ahantu umuntu abonera ubuzima ariko ukibaza ukuntu abantu bahiciwe muri Jenoside. Ibi rero biha umukoro ukomeye urubyiruko wo kumva ayo mateka bagaheraho bafata iyambere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney uyobora akarere ka Gakenke

Depite Frank HABINEZA wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yabwiye abacyitabiriye ko ari inshingano ya buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntawe itagizeho ingaruka.

Ati: “Nta muntu numwe utaragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano zacu rero kwongera kugarura no kubaka ubwo bumwe binyuze mu bufatanye bwo kurwanywa ingengabitekerezo yayo”

Depite Dr. Frank HABINEZA

Ibuka yabwiye abari baje kuri uyu mugezi wa Mukungwa ko nibura habarurwa Abatutsi 168 bajugunywe muri uyu mugezi ndetse akaba yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ko urukuta rwanditsweho amazina y’abahaguye rwazitirwa hagamijwe kururinda icyarwangiriza.