Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Ibitaro by’Akarere bya Nemba byasuye ibya Gatonde HAGAMIJWE KWIGIRANAHO

Muri gahunda yo kwigenzura no kwigiranaho (peer learning) kuri uyu wa 01/03/2023 ibitaro by’Akarere bya Nemba byasuye ibya Gatonde. Abasuye ibi bitaro bigiye ku byiza ibitaro by’akarere bya Gatonde bifite banatanga inama ku bitameze neza kugira ngo binozwe.

Ubwo yakiraga itsinda ry’abaturutse mu bitaro bya Nemba, Dr. DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by’Akarere bya Gatonde yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kunoza imikorere binyuze mu kwigiranaho.

Ati: “Iyo uri iwawe ukora ibishoboka byose ukabona ukora neza,ariko iyo haje undi muntu uturutse hanze abona ibitameze neza wowe utabonaga ukabikosora bityo imikorere ikaba myiza. Ikindi kandi bituma na we hari ibyo akwigiraho,iyi gahunda rero ni nziza turayishima.”

Naho umuyobozi w’ibitaro by’akarere bya Nemba Dr. Jean Baptiste HABIMANA yavuze ko bishimiye kuza ku bitaro by’akarere bya Gatonde kuko bizeye ko hari byinshi byiza byagezweho bari bwigireho.

Ati: “Iyi Gahunda ntabwo igamije kunenga ibitameze neza ahubwo ni umwanya mwiza wo kwigira ku byiza byagezweho ndetse no kureba ahari ibitaranoga tugatanga inama zituma bikorwa neza biruseho.”

Gahunda yo kwigenzura no kwigiranaho iriho kugira ngo hatezwe imbere umuco wo kwisuzuma no kwemera gusuzumwa,kongera  uruhare rw’inzego zose mu isuzuma no kugena uburyo bufasha ubuyobozi kwihutira gukemura ibibazo byagaragaye.

Nyuma y’uko ibitaro by’akarere bya Nemba bisuye ibya Gatonde, biteganyijwe ko kuri uyu waw a 03/03/2023 ibitaro by’Akarere bya Gatonde bisura ibya Ruli na byo biherereye mu karere ka Gakenke.