Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

“Isuku ntigomba kugarukira ku munsi w’Umuganda gusa” Ubutumwa nyuma y’Umuganda wa Nzeri 2026

Mu butumwa bwatanzwe, hagarutswe ku kuba isuku itagomba kugarukira ku munsi w’Umuganda gusa ahubwo ikwiye kuba umuco n’inshingano bya buri munsi kuri buri mukozi.

Hatanzwe ubutumwa ko buri mukozi akwiye kugira uruhare mu kubungabunga isuku y’aho akorera, haba mu biro, mu byumba by’abarwayi, ahakorerwa serivisi, mu nzira ndetse n’ahandi hose hagize Ibitaro. Isuku kandi igira uruhare rukomeye mu gukumira indwara zandurira mu bitaro no gutanga isura nziza ya byo.

Abakozi bitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2026

Ubuyobozi bwashishikarije abakozi kudategereza Umuganda cyangwa igenzura kugira ngo bibuke isuku, ahubwo bakayigira umuco wa buri munsi. Buri mukozi yasabwe kwibaza uruhare rwe mu gutuma aho akorera haba hasukuye, hatekanye kandi hafasha gutanga serivisi nziza.

Ibiganiro byanakomeje ku murwayi ku isonga, imyitwarire ya kinyamwuga, gukorera hamwe, kubungabunga ibikoresho n’umutungo w’ibitaro, kumva ijwi ry’umurwayi, ndetse no gukomeza kwihugura no gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubuzima.

Mu gusoza, Ubuyobozi bwibukije abakozi ko Umuganda ari umwanya wo kugaragaza ubufatanye n’ubwitange ariko ko ibikorwa byiza byatangiriye ku Muganda bigomba gukomeza mu kazi ka buri munsi.