Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Kwibuka 28: Abakozi b’ibitaro basabwe kurushaho kubaka ubumwe nk’umusingi w’iterambere.

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no gukumira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazongera kubaho ukundi, Ibitaro by’akarere bya Gatonde byibutse ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri ibi bitaro kuri uyu wa 03 Kamena 2022, ibiganiro byatanzwe byose bikaba byagarutse ku kubungabunga ubumwe nk’inzira ifasha kugera ku iterambere no kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazongera kuba ukundi.

Iki gikorwa cyatangiriye ahahoze urwibutso rwa Janja [ubu imibiri yarimo yimuriwe mu rwibutso rwa Buranga] hibukwa abaguye muri ako gace; kibaye mu gihe u Rwanda rwitegura gusoza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi bitaro byanishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 66 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu batuye mu murenge wa Mugunga.

Umwe mu bishyuriwe ubu ubwisungane mu kwivuza n’ibi bitaro bya Gatonde witwa MUKARWEGO Josephine yavuze ko ashimira cyane ibitaro byatekereje kubafasha ibijyanye n’ubuzima kuko badashobora kubaho neza badafite ubuzima buzima.

Ati: “Mu ijwi rya bagenzi banjye bari hano n’abandi badahari, ndashimira cyane ibitaro bya Gatonde byatekereje kudufasha mu bigendanye n’ubuzima kuko tudashobora kubaho neza tudafite ubuzima buzira umuze. Mu by’ukuri byari bigoye kwiyishyurira ubu bwisungane kuko abenshi muri twe barashaje ku buryo bigoranye kwibonera ubushobozi, mwarakoze cyane rero Imana ibahe umugisha.”

MUKARWEGO Josephine ashimira ibitaro bya Gatonde

Mu kiganiro yatanze muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwari ahagarariye Perezida wa IBUKA mu karere ka Gakenke NSENGIMANA Alfred yashimiye ibitaro bya Gatonde uburyo bigira uruhare mu mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anagira icyo asaba abitabiriye uyu muhango.

Ati: “Nshimiye cyane ibitaro bya Gatonde uburyo bigira uruhare mu mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki ni ikimenyetso cy’uko ibibazo by’imibereho mibi y’abarokotse Jenoside byarangira twese turamutse dushize hamwe.”

NSENGIMANA Alfred wari uhagarariye perezida wa IBUKA mu karere ka Gakenke

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidakwiriye kugarukira gusa ku kubibuka ahubwo ko bikwiriye kubaba hafi no kurushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu gihe nk’iki twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tuboneraho umwanya wo kwibuka ko guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo ari inshingano zacu. Ntibikwiriye kandi kugarukira ku kwibuka gusa, ahubwo birakwiye ko twegera abayirokotse tukababa hafi kandi tukarushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano iduhuza.”

Dr. DUKUNDANE Dieudonné umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Gatonde

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMAHORO Marie Thèrese yabwiye abitabiriye uyu muhango ko “Iyo twibuka twitoza indangagaciro za Kinyarwanda, tukirinda kurebana mu ndorerwamo y’amoko ahubwo tugashyira imbere ndi ubunyarwanda.”

UWAMAHORO Marie Thèrese kandi yasabye ko abantu kujya bafasha ubuyobozi kwimakaza ubunyarwanda kuira ngo igihugu gitere imbere buri wese abigizemo uruhare.

Ati: “Ndasaba kandi ko twajya dufasha ubuyobozi kwimakaza ndi umunyarwanda n’urukundo bityo duteze imbere igihugu cyacu buri wese abigizemo uruhare. Ndagira ngo kandi nihanganishe abarokotse mbabwira nti ‘mukomere nta kizabahungabanya turi kumwe, ibyo mwahuye nabyo ntimuzongera guhura na byo’.”

Yashimiye ibitaro bya gatonde kuri iki gikorwa byateguye bigatekereza kwishyurira ubwisungane mu kwivuza aba bishyuriwe bityo ko byatuma buri wese atekereza kugira uwo yafasha uko abishoboye.

I Janja aho aba bakozi b’ibitaro bya Gatonde bibukiye hahoze urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaba hari haruhukiye imibiri 494 nyuma iyi mibiri yaje kwimurirwa mu rwibutso rwa Buranga muri gahunda yo guhuza inzibutso kugira ngo zirusheho kubungabungwa. Aha I Janja kuri ubu hari amazina y’abiciwe muri ako gace ndetse ku bufatanye na paruwasi gatulika ya Janja hakaba harubatswe isomero rizafasha mu kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ako gace.

Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA