Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Ibitaro bya Gatonde byasangiye iminsi mikuru n’abarwayi (Amafoto)

Abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde bifatanyije n'abarwayi bizihiza iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Mutarama 2024 hagamijwe kubereka ko ibitaro bibazirikana atari ukubavura gusa ahubwo no kubereka ko no mu bundi buzima.

Mu izina rya bagenzi be b'abarwayi NIYONZIMA Claudette yashimye serivisi zitangwa mu bitaro anabishimira kubazirikana.

Ati: “Mu izina rya bagenzi banjye ndashimira ibitaro bya Gatonde uburyo bitangamo serivisi kandi bikazirikana ko nyuma yo kurwara natwe Dukeneye ibindi byishimo,Imana ibahe umugisha”.

NIYONZIMA Claudette wavuze mu izina rya bagenzi be

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr.DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko ibitaro ayoboye byateguye iki gikorwa hagamijwe kwerekana urukundo n’ubumwe.

 Ati: “Twateguye iki gikorwa ngo twifatanye namwe kwizihiza iminsi mikuru, kuko ibyo dukora byose mutabigizemo uruhare bitagerwaho uko bikwiye. Ntabwo tubikora kuko dufite amikoro arenze ahubwo ni umutima no kwishyira mu mwanya w’abababaye”.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr.DUKUNDANE Dieudonné aganiriza abitabiriye

Yanashimiye kandi abagize uruhare muri iki gikorwa anasaba abanda babishoboye kurushaho kurangwa n’umutima uzirikana abababaye.

Aha yagize ati: “Reka kandi mfate uyu mwanya nshimire abantu bagize iki gitekerezo bagatanga ibikenewe ngo ibi bigerweho baba abakozi bahoze bakora hano abakihakora n’abandi, Imana ibahe umugisha. Tuboneyeho kandi gusaba n’abandi babishoboye kujya barangwa n’uyu mutima kuko igikorwa nk’iki kitarobanura cyane ko ari n’ikimenyetso cyo kwishyira hamwe”.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro agaburira abarwayi

Muri iki gikorwa cyaranzwe no gusangira basabwe kwirinda indwara zishobora kwirindwa no guteganya uburyo bwo kwivuza igihe barwaye kuko kwirinda biruta kwivuza.

Inkuru ya Emmanuel NZAYISENGA