Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Mu Bitaro bya Gatonde hatangiye Ubugenzuzi ku Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta

Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ubu bugenzuzi cyitabiriwe n’itsinda ry’abagenzuzi riyobowe na NYIRAMAHIRWE Immaculée,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gatonde, Dr DUKUNDANE Dieudonné, abakozi b’Ibitaro bya Gatonde n’abahagarariye bimwe mu bigo nderabuzima birebererwa n’ibi bitaro.

Itsinda ryaje mu bugenzuzi ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ryahawe ikaze

Ku ruhande rw’Ibitaro bya Gatonde, Dr. DUKUNDANE Dieudonné yahaye ikaze itsinda ry’abagenzuzi, abizeza ubufatanye busesuye kugira ngo imirimo y’ubugenzuzi igende neza kandi igere ku ntego zayo.

Afungura ku mugaragaro iki gikorwa, NYIRAMAHIRWE Immaculée yasobanuye ko Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) bifite inshingano zo gukora ubugenzuzi mu bigo bya Leta ndetse no mu bigo bihabwa umutungo wa Leta.

Yagize ati: “Ubugenzuzi bukorwa mu bigo bya Leta no mu bigo bihabwa umutungo wa Leta. Ibitaro na byo bigenzurwa kuko bihabwa umutungo n’ibikoresho bitandukanye bitangwa na Leta.”

Yagaragaje ko ubu bugenzuzi bugamije gusuzuma uburyo umutungo wa Leta ucungwa kandi ugakoreshwa, kugaragaza ibyakozwe neza no gutanga inama ku bice byakongerwamo imbaraga.

Yongeyeho ati: “Intego y’ubugenzuzi si ugushaka amakosa gusa, ahubwo ni ukureba uko umutungo wa Leta ucungwa, ibyakozwe neza ndetse n’ahakenewe kunozwa kugira ngo imikorere irusheho kuba myiza".

Ku bijyanye n’ikorwa ry’ubu bugenzuzi, hatoranyijwe kandi bimwe mu bigo nderabuzima birebererwa n’Ibitaro bya Gatonde kugira ngo haboneke ishusho y’imikorere yabyo. Abagenzuzi basabye ubuyobozi n’abakozi kugaragaza ubufatanye, kwihangana no koroherezanya kugira ngo ibikenewe biboneke ku gihe.

NYIRAMAHIRWE Immaculée yagize ati: “Turifuza imikoranire myiza n’ubufatanye bw’impande zombi kugira ngo imirimo yacu ikorwe neza kandi irangire mu gihe giteganyijwe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gatonde, Dr DUKUNDANE Dieudonné yahaye abagenzuzi ishusho rusange y’ibitaro, imikorere yabyo ndetse n’abaturage babigana. 

Dr. DUKUNDANE Dieudonné ( i Bumoso) 

Yagarutse kandi ku ishyirwa mu bikorwa ry’inama zatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bugenzuzi buheruka, agaragaza ko ibitaro byashyize mu bikorwa inama byari bifitiye ubushobozi, mu gihe ku zindi ngingo hakomeje gufatwa ingamba.

Dr. DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko ubuyobozi bw’ibitaro bufata ubu bugenzuzi nk’umwanya wo kwisuzuma no kurushaho kunoza imikorere.

Yagize ati: “Twiteguye gukorana neza n’abagenzuzi no kubagezaho ibyo bazakenera. Turizera ko ubu bugenzuzi buzatuma turushaho kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, byose bigamije guteza imbere serivisi duha abaturage.”

Ubu bugenzuzi ni umwanya w’ingenzi wo gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no gukoresha neza umutungo wa Leta, hagamijwe kunoza imikorere no kurushaho guteza imbere serivisi z’ubuzima zihabwa abaturage.

Ubugenzuzi bwafunguwe ku mugaragaro