Mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi abagabo basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya igwingira
Mu gihe kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 mu gihugu hose hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n’umwana, Ibitaro by’Akarere bya Gatonde na byo byagitangirije ku kigo nderabuzima cya Busengo mu murenge wa Busengo. Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko iyo umwana agwingiye bigera no mu mitekerereze basabwa kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma umwana agwingira.Basabwe by’umwihariko kubyara abo bashoboye kurera kuko ubutaka bw’igihugu butaguka.
Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye cyagarutse Ku bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru NYIRABSABIMANA Diane ushinzwe igenamigambi n'ikirikiranabikorwa mu bitaro by’akarere bya Gatonde yavuze ko muri iki cyumweru hazatangwa vitamin A, gupima imikurire (MUAC n’ibiro) Gupima ibijyanye no kugwingira bapimwa uburebure; Kuboneza urubyaro ku bantu bakuru babyifuza; Gukingira abana bacikanwe n’inkingo zisanzwe; Gutanga ibinini bya Albendazole ku bana bafite kuva ku mezi 12 kugeza ku myaka 15; Kwigisha kwirinda imirire mibi ; Gukangurira abagore batwite kwipimisha hakiri kare kandi inshuro zagenwe ; Gukingiza abana ; Gukangurira abaturage kugira umuco w’isuku n’izindi gahunda zirebana n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

NYIRABSABIMANA Diane ushinzwe igenamigambi n'ikirikiranabikorwa atanga ikiganiro.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Umuyobozi Mukuru w' ibitaro by’Akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yagaragaje ko kugwingira k’umwana bitagira ingaruka ku gihagararo ahubwo ko n’imitekerereze igwingira.
Ati: “Nubwo ibi bikorwa bihoraho ariko muri iki cyumweru by’umwihariko turasaba ababyeyi batwite kwipimisha hakiri kare kugira ngo hirindwe ko hagira uhitanwa n’inda kuko atakurikiranwe kare, gukingiza abana inkingo zose, kubagaburira indyo yuzuye kandi ifite isuku ndetse mukanitabira ingo mbonezamikurire kuko umwana ugwingiye atagwingira ku muburi gusa ahubwo agwingira no mitekerereze.”
Yanagarutse ku ruhare rw’abagabo mu kuboneza urubyaro anasaba abagabo kubigiramo uruhare aho yagize ati: “Tuributsa kandi ababyeyi b’abagabo ko ari inshingano za bo kurera ariko namwe mukagira uruhare mu kubyara abo mushoboye kurera kugira ngo mubyara bagire imibereho myiza”.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Akarere bya Gatonde atanga ubutumwa ku bitabiriye
KARANGWA Eugene wari intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre) akaba yari n'Umushyitsi mukuru muri uyu muhango nawe yagarutse ku bigomba kwitabwaho muri iki cyumweru asaba ababyeyi kubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuzima.
Yagige ati: “Murabona ko abantu bwiyongera ariko ubuso bw’ubutaka ntibwiyongera bityo kugira ngo ryifuzwa rigerweho ni uko dukwiriye gukurikiza inama zitangwa n’inzego z’ubuzima n’izindi zinyuranye harimo kuringaniza imbyaro kugira ngo imibereho irusheho kuba myiza”.

KARANGWA Eugene wari intumwa ya RBC muri uyu muhango
Iki cyumweru cyatangijwe kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 kikazasozwa ku wa 01 Ukuboza 2023 gifite insanganyamatsiko igira iti: “Hehe n’igwingira ry'Umwana” n’inshoza igira iti: “Twite ku buzima bw'umubyeyi utwite n'umwana, imirire, isuku n'isukura kandi dukingize ababa inkingo zose”.
Mu gace karebererwa n’ibitaro by’akarere bya Gatonde iki cyumweru cyatangirijwe ku kigo nderabuzima cya Busengo kiri mu murenge wa Busengo. Abacyitabiriye barimo abayobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, abaturutse ku bitaro by’akarere bya Gatonde, abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku rwego rw’isibo n’abandi bose bakaba basabwe kuzagira uruhare mu bikorwa bigiteganijwemo.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Akarere bya Gatonde atanga ikinini

Intumwa ya RBC ubwo yatangaga ikinini


Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA
