Mu mahugurwa kuri serivisi ivura indwara z'amaso ngo 'Kwambara indorerwamo si umurimbo'
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2022 ku bufatanye n’umushinga wa OneSight, mu bitaro by’akarere bya Gatonde hatangijwe amahugurwa kuri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara z’amaso yitezweho kugira uruhare mu mitangire ya serivisi.
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’aba bafatanyabikorwa kuko bizafasha ibitaro kugera ku ntego zabyo.
Ati: “Ni iby’agaciro gukorana na OneSight nk’umufatanyabikorwa cyane ko bizabifasha kugera ku cyerekezo cy’ibitaro by’akarere bya Gatonde cyo kuba nyambere mu gutanga ubuvuzi bunoze kuri bose hagamijwe gusubiza ibyifuzo by’abaturage”.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné
Umukozi wa OneSight Rwanda ushinzwe ibikorwa rusange Emmanuel HAGENIMANA yavuze ko uretse kuba ari amahirwe kuri bo gukorana n’ibitaro bya Gatonde bifitiye akamaro abaturage n’ibitaro muri rusange.
Ati: “Uretse kuba ari amahirwe kuri twe ni n’amahirwe ku bitaro ndetse no kubabigana kuko intego nyamukuru yacu nka OneSght ari ugushyira imbere ubuvuzi bw’amaso hibandwa ku bishobora gukosorwa n'indorerwamo bityo bikazadufasha kugera ku baturage bafite ibibazo by’amaso babarizwa aharebererwa n’ibi bitaro by’akarere bya Gatonde”.
Emmanuel HAGENIMANA shinzwe ibikorwa rusange muri OneSight Rwanda
Emmanuel kandi yasabye ibitaro kurushaho kumenyekanisha iyi serivisi ndetse n’abaturage bagahindura imyumvire y’uko indorerwamo ari umurimbo.
Yagize ati: “Turasaba ibitaro kurushaho kumenyekanisha iyi serivisi ndetse n’abaturage bo mu gace bireberera bakumva ko amaso avurwa kandi agakira, turanabasaba guhindura imyumvire ivuga ko indorerwamo ari umurimbo ndetse bamenye ko abamaze kugera mu myaka 40 bose baba bafite ibibazo by’amaso”.
Bamwe mu barimo guhabwa aya mahugurwa bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kuko kibongerera ubumenyi ndetse kikazanafasha ibitaro by’umwihariko.
Uwitwa IGWANEZA Emima usanzwe avura indwara z’amaso mu bitaro by’akarere bya Gatonde yagize ati “Nababazwaga no kohereza abangana ahandi kandi nanjye nakabaye mbaha serivisi ikaba yari imbogamizi ikomeye ku barwayi ndetse bikanagaragaza serivisi mbi ku bitaro kuko babaga bahawe serivisi ituzuye, ariko kuri ubu ibikoresho byose ibitaro by’akarere bikwiriye kugira birahari bityo bazajya bahwaba serivisi yuzuye”.
UWAMAHORO Christine umuforomo ufasha mu kuvura indwara z'amaso yagize ati: “Aya mahugurwa aje akenewe kuko hari ibikoresho ibitaro bitagiraga none tukaba tugiye kubihabwa tukanigishwa uko bikora, bityo bikazakuraho umubare w’abarwayi twoherezaga ahandi kuko tudafite ibikoresho kandi bibafashe kubonera serivisi hafi. Ikindi bizadufasha kurushaho gusobanukirwa indwara z’amaso no kuzivura ku buryo bunoze.
UWAMAHORO Christine
Serivisi yo kuvura indwara z’amaso yari isanzwe mu bitaro by’akarere bya Gatonde gusa bikaba bitagiraga ibikoresho bihagije. Kuri ubu uzajya abigana azajya ahabwa serivisi zirimo gusuzumwa guhabwa imiti y'amaso cyangwa kwandikirwa no guhita ahabwa indorerwamo igihe muganga yasanze ari ngombwa, gukorerwa ibizamini hifashishijwe imashini kabuhariwe.
OneSight ivuga ko kimwe n’ibindi byorezo, indwara z’amaso zihangayikishije isi bityo igasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurushaho kwita ku kibazo cy’amaso kuko [Iyo ubona neza Ubaho neza].
Abakozi ubwo bahugurwaga na OneSight
Ibikoresho byifashishwa mu kuvura amaso
Iyobona neza isi ikubera nziza kandi wabona neza ukabaho neza
Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA
