Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Njyanama y’akarere ka Gakenke yizeje uruhare mu gukemura ibikibangamiye Imitangire ya serivisi mu bitaro bya Gatonde

Abagize inama njyanama y’akarere ka Gakenke bizeje gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imitangire ya serivisi mu bitaro by’akarere bya Gatonde. Ni mu ruzinduko bagiriye muri ibi bitaro kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 mu rwego rwo kwegera abaturage no kubagaragariza uruhare rw'abajyanama mu iterambere ry'umuturage.

Ubwo bageraga muri ibi bitaro, aba bagize njyanama y’akarere ka Gakenke bakiriwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gatonde ndetse baganira n’abakozi.

Ubwo yagaragarizaga aba bashyitsi isura y’ibitaro, umuyobozi mukuru wabyo Dr. DUKUNDANE Dieudonné wanabahaye ikaze yavuze ko nk’ibitaro bishya bitanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro by’akarere ariko ko hakiri imbogamizi zituma badatanga srivisi uko bikwiriye.

Ati “Nk’ibitaro by’akarere dutanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro by’akarere, kuva twatangira kwakira abarwayi dutanga serivisi nziza ariko turacyafite imbogamizi zirimo kuba dufite imbangukiragutabara imwe, imihanda yerekeza ku bigo nderabuzima tureberera itameze neza, ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi bitarajya ku murongo kubera icyuma cyahiyemo ndetse no kuba muri rusange aho abakozi bacumbika nta muriro w’amashanyarazi uhari.”

Mu bindi uyu muyobozi yagaragaje nk’imbogamizi ku mitangire ya serivisi harimo ko ibitaro bidafite icyuma gifotora amagufwa kizwi nka Radiography, ubuto bw’ibitaro no kuba abakozi ibitaro byemerewe bose bataraboneka dore ko hari 68 bangana na 53.5% mu 127 byemerewe n’abahari bakaba batarahawe amahugurwa ajyanye n’akazi bakora.

Dr. DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro bya Gatonde

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry'ubukungu akaba no muri njyanama y’aka karere NIYONSENGA Aimée François yagaragaje ko akarere kabonye amabaruwa agaragaza imbogamizi ibitaro bya Gatonde bifite ariko ko biri hafi gukemuka.

Yagize ati: “Ku karere twabonye amabaruwa yanyu agaragaza imbogamizi ibitaro bifite ariko icyo nababwira ni uko mu cyumweru gitaha ugomba gukora ibijyanye n’amashanyarazi afite ikibazo tuzamusaba kubikora twirinda ko hakomeza kubaho kwitana bamwana k’uzakemura ikibazo. Na ho ku bijyanye n’umuhanda isoko ryo gutunganya umuhanda wa Rusoro ba rwiyemezamirimo bapiganye bamaze gusura umuhanda, kuburyo mu ntangiro zukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2022 uzatangira gukorwa. Ku bijyanye n’amashanyarazi aho abakozi bacumbika ibikoresho byamaze kuza  kuburyo bitarenze ukwezi kwa 5 umuriro uzaba wabonetse. Icyo twasaba abakozi ni kwihangana kuko vuba umuriro uzaboneka.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ikibazo cy’ubuke bw’imbangukiragutabara (Ambulance) ari ikibazo rusange kuko uretse no ku bitaro bya Gatonde ngo mu bitaro bitatu (3) biri muri aka karere hari imbangukiragutabara 8 kandi zakabaye 13 gusa ngo hari isoko ry’imwe ryatanzwe n’akarere ku buryo ibonetse yahabwa ibitaro bya Gatonde kuko ari bishya.

Mu bindi NIYONSENGA Aimée François yagarutseho harimo ubuto bw’ibi bitaro na bwo bwagaragajwe nk’imbogamizi aho yavuze ko hari abaturage begereye ibitaro babaruwe n’akarere ko bazimurwa aho bari batuye hakagurirwa ibitaro ku buryo nikamara kubishyura ibitaro bizagurwa.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gakenke MUGWIZA Telésphore yashimiye abakozi b’ibitaro bya Gatonde uburyo bitwara mu mitangire ya serivisi kandi nziza anabashimira uburyo bishakamo ibisubizo bagatanga serivisi nziza mu bushobozi buhari

Agira icyo avuga ku mbogamizi zagaragajwe ko zibangamira imitangire ya serivisi, MUGWIZA Telésphore na we yagaragaje ko inyinshi muri zo bazumvise kandi ko biri mu byatumye basura ibitaro.

Ati “Ni byo koko imbogamizi mwagaragaje natwe twarazumvise cyane ko zibangamira imitangire ya serivisi ihabwa umuturage bityo bikaba biri mu byatumye duhaguruka tukaza kubasura, turabizeza ko binyuze mu mikoranire n'izindi nzego izi mbogamizi zigiye gushakirwa ibisubizo kandi aho bishoboka bikihutishwa.”

Perezida wa Njyanama y'akarere ka Gakenke MUGWIZA TelĂ©sphore 

Ibitaro bya Gatonde byubatswe mu karere ka Gakenke mu murenge wa Mugunga bikaba  bitanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi 84 baturuka mu mirenge itandatu ari yo: Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo. Byatangiye kwakira abarwayi tariki 14/4/2021, bikaba bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 60 bari ku bitanda. Ibi bitaro bireberera ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Gakenke mu ifoto y'urwibutso

Umuyobozi mukuru w'ibitaro agaragaza ishusho ya byo.

Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA