OMS irakangurira abantu kutirengagiza ingaruka zishobora guterwa n'imiti.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ntukirengagize ingaruka zituruka ku miti, zitangeho amakuru”, bugamije kwibutsa abantu ko gutanga amakuru ku ngaruka zishobora guterwa n'imiti bifasha mu kurushaho kurinda ubuzima bw'abayikoresha.
Ingaruka zituruka ku miti ni ibibazo bitifuzwa bishobora kugaragara nyuma yo gufata umuti. Zishobora kuba zirimo kugira ibiheri cyangwa ibindi bibazo ku ruhu, kuribwa mu nda, kubura ibitotsi cyangwa guhinduka kw'imyitwarire n'imyumvire.
Izi ngaruka zishobora kugaragara umuntu akimara gutangira gufata umuti, amaze igihe awukoresha cyangwa igihe afata imiti itandukanye icyarimwe.
OMS irasaba umuntu wese uhuye n'ingaruka zitunguranye nyuma yo gufata umuti cyangwa uzikeka gukora ibi bikurikira:
Kugisha inama inzobere mu by'ubuzima: Ganira na muganga, umufarumasiye cyangwa undi mukozi w'ubuzima ubifitiye ubumenyi.
Gutanga amakuru ku ngaruka zikekwa: Koresha uburyo bwashyizweho bwo gutanga amakuru ku ngaruka zishobora guterwa n'imiti.
Kudatinya gutanga amakuru nubwo utizeye neza: Si ngombwa kuba ufite gihamya ko umuti ari wo wateye izo ngaruka kugira ngo uzitangeho amakuru. Inzobere mu mutekano w'imiti ni zo zishobora kuyasesengura.
Ibitaro bya Gatonde birakangurira abaturage gukoresha imiti babigiriwemo inama n'inzobere mu by'ubuzima, kwirinda kwifatira ibyemezo ku miti no kwihutira kugisha inama abaganga igihe bahuye n'ikibazo nyuma yo kuyikoresha.
Inkomoko y'amakuru (Source): Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), #MedSafetyWeek 2026: Don't ignore side effects. Report them. 2–8 November 2026.

