Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Serivisi z'ubuvuzi bw’indwara z’amaso mu bitaro bya Gatonde zavuguruwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 hasojwe amahugurwa yaberaga mu bitaro by’akarere bya Gatonde ku bijyanye n’ubuvuzi buvuguruye bw’indwara z’amaso. Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yateguwe ku bufatanye bw’ibitaro by’akarere bya Gatonde n’umushinga wa OneSight, akaba yaratanzwe hagamijwe kuvugurura serivisi y’ubuvuzi bw’indwara z’amaso muri ibi bitaro.

IYAKAREMYE Servilien usanzwe akora mu bitaro bikuru bya Ruhengeri akaba yari umwe mu batangaga aya mahugurwa yashimye imyitwarire y’abahuguwe avuga ko bitanga icyizere cy’uko iyi serivisi izafasha mu gukemura ibibazo by’indwara z’amaso.

Ati: “Nashimye imyitwarire y’abakozi bahuguwe kuko aho bagiraga ikibazo barabazaga, ibi bikaba biduha icyizere cy’uko iyi serivisi izakora neza kandi ikazafasha mu gukemura ibibazo by’indwara z’amaso muri aka gace ibitaro bya Gatonde biherereyemo.

IYAKAREMYE Servelien umwe mu batangaga aya mahugurwa

IGWANEZA Emima usanzwe avura indwara z’amaso mu bitaro by’akarere bya Gatonde yagize ati: “Iyi serivisi ije ari igisubizo ku bitaro bya Gatonde kuko ubusanzwe nta bikoresho bihagije byagiraga; ibi bikoresho twahawe rero bizadufasha gusuzuma indwara z’amaso ku batugana bityo tubashe kumenya niba uburwayi bafite buvurwa n’imiti cyangwa bukosorwa n’indorerwamo byaba ngombwa bagahita bazihabwa. Ibi rero bizadufasha gutanga serivisi nziza ku batugana bivuriza hafi kandi bagahabwa serivisi yuzuye bityo bakabona neza bakanabaho neza”.

IGWANEZA Emima usanzwe avura indwara z’amaso mu bitaro by’akarere bya Gatonde

Umuhuzabikorwa wa OneSight mu Rwanda IYAMARERE Innocent yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ndetse anagira ubutumwa agenera abaturage bari mu gace karebererwa n’ibitaro by’akarere bya Gatonde

Ati: "Icyo dusaba abahuguwe bashyire mu bikorwa ibyo twabahuguyeho kandi aho bagize ikibazo batubaze bityo bizatanga umusaruro. Naho abaturage nabasaba kugana ibitaro bakavurwa kuko 80% by’indwara z’amaso ziba zishobora kuvurwa zigakira kandi ku bitaro bya Gatonde hari ibikoresho bihagije”.

IYAMARERE Innocent umuhuzabikorwa wa OneSight mu Rwanda

Dr.DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by’akarere bya Gatonde yashimye imikoranire y’ibitaro na OneSight kuko izabifasha gutanga serivisi inoze bityo bikagera ku ntego zabyo neza.

Ati: “Twishimiye gukorana na OneSight kuko bizadufasha gutanga serivisi inoze ku batugana cyane cyane muri serivisi ivura indwara z’amaso, turasaba rero abaturage kutugana ari benshi tukabavura kuko ari cyo gituma ibi bitaro biri hano bityo ntawe ukwiriye kurembera mu rugo nk’uko dukunze kubivuga”.

Dr.DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by’akarere bya Gatonde

Serivisi yo kuvura indwara z’amaso yari isanzwe mu bitaro by’akarere bya Gatonde gusa bikaba bitagiraga ibikoresho bihagije ku buryo byabaga imbogamizi ikomeye yaba ku bitaro ndetse n’ababigana

Kuri ubu uzajya abigana azajya ahabwa serivisi zirimo gusuzumwa guhabwa imiti y'amaso cyangwa kwandikirwa no guhita ahabwa indorerwamo igihe muganga yasanze ari ngombwa, gukorerwa ibizamini hifashishijwe imashini kabuhariwe n'ibindi.

Nyuma yo gusoza amahugurwa hafashwe ifoto y'urwibutso

 

Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA