Serivisi zitangwa mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana zisanzwe zitangwa
Nk'uko ahandi mu gihugu byagenze kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022 Ibitaro by’akarere bya Gatonde byatangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n'umwana. Ubwo hatangizwaga iki cyumweru gikubiyemo ibikorwa bitandukanye bizakorwa kuva tariki 14-18/11/2022 umuyobozi mukuru w’ibitaro yabwiye abitabiriye ko serivisi zitangwa muri iki cyumweru zisanzwe zitangwa abasaba kujya bazishaka badategereje ko iki cyumweru kigaruka.
Ku rwego rw’ibitaro by’akarere bya Gatonde iki cyumweru gifite nsanganyamatsiko igira iti: “Nta mubyeyi ukwiriye gupfa abyara” cyatangirijwe ku kigo nderabuzima cya Rusoro kiri mu murenge wa Muzo cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde, Intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Ubuyobozi bw’umurenge wa Muzo, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi.
Atanga ikaze ku bitabiriye iki gikorwa MUSANABAGANWA Marie Françoise wari uhagarariye umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo yavuze ko bishimira ko iki gikorwa cyatangirijwe iwabo kandi ko biteguye gufatanya aho bishoboka hose kugira ngo iki gikorwa kizagere ku ntego za cyo.
Ati: Nk’ubuyobozi bw’umurenge wa Muzo twishimira ko iki gikorwa gitangirijwe iwacu kandi turizeza ubufatanye bwose bushoboka ngo kizagere ku ntego za cyo cyane ko nk’uko insanganyamatsiko ibivuga nta mubyeyi uwkiriye gupfa abyara. Uretse ibyo kandi hari n’izindi gahunda z’ingenzi tubona zizakorwa zirimo kurinda igwingira, kuboneza urubyaro, gutanga ibinini by’inzoka, vitamini n’ibindi…byose bikaba biganisha ku mibereho myiza y’abaturage tureberera.”
MUSANABAGANWA Marie Françoise wari uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo
Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye Diane NYIRANSABIMANA ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa mu bitaro by’akarere bya Gatonde yagaragaje ibikorwa muri iki cyumweru aho yavuze ko hateganyijwe ibi bikurikira: Gutanga vitamin A ku bana bafite amezi 6-59; Gutanga ifu ya Ongera ku bana bafite amezi 6-23; Gupima abana bafite amezi 6-59 bapimwa imikurire (MUAC n’ibiro) Gupima abana bafite amezi 6-23 ibijyanye no kugwingira bapimwa uburebure; Kuboneza urubyaro ku bantu bakuru babyifuza; Gukingira abana bafite amezi 0-59 bacikanwe n’inkingo zisanzwe; Gutanga ibinini bya Albendazole ku bana bafite amezi 12 kuzamura n’abakuru bose; Kwigisha kwirinda imirire mibi ; Gukangurira abagore batwite kwipimisha hakiri kare (bakimara kumenya ko batwite) ; Gukingiza abana ; Gukangurira abaturage kugira umuco w’isuku n’izindi gahunda zirebana n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no gutanga ibinini bya Praziquantel mu duce twagaragayemo inzoka ya Bilariziyoze.
MUKASHEMA Pacifique Gisele wari intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima muri iki gikorwa, yasabye ababyeyi by’umwihariko kwita ku buzima bw’umwana ariko nabo batiretse.
Ati: “Birakwiye ko imikurire y’umwana ihera mu muryango umugabo n’umugore bakumvikana k’uburyo barera umwana wabo ndetse tugakoresha ibyo dufite hafi yacu tugategura indyo yuzuye kandi bitaduhenze bikadufasha kurwanya igwingira, ikindi ni ukwita ku isuku kugira ngo twirinde kandi turinde abana bacu indwara zikomoka ku mwanda kuko abana atari bo bonyine barwara inzoka ahubwo buri wese yazirwara ari nayo mpamvu muri iki cyumweru harimo no ggutangwa ibinini by’inzoka ku bana n’abantu bakuru.”
MUKASHEMA Pacifique Gisele wari intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima muri iki gikorwa
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Dr. DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by’akarere bya Gatonde yavuze ko “Nubwo byitwa ko ari icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ariko izi serivisi zisanzwe zitangwa; turasaba abaturage rero kujya bajya kuzishaka kenshi badategereje ko iki cyumweru kigera.”
Dr. DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by’akarere bya Gatonde yavuze ko serivisi zizatangwa muri iki cyumweru zisanzwe zitangwa
Agaruka ku mirire mibi umuyobozi mukuru yavuze ko biteye isoni kubona imisozi isa neza ariko hakagaragara ikibazo cy’igwingira ari naho yahereye asaba abaturage guhindura iyo mico.
Yagize Ati: “Ikindi ngira ngo mvugeho ni ibijyanye n’imirire mibi; ukabona umugabo yakoreye ibihumbi bibiri aho kugira ngo aguremo izo ndagara cyangwa ibindi byatunga umuryango akigira muri mpa irindi [Icupa] yagera mu rugo akavuga ati ‘abana mubahe ibijumba bajye kuryama’ ariko rwose biteye isoni kubona imisozi isa neza, ari icyatsi ariko ugasanga abantu bagwingiye kurusha ahandi batabona imvura ; iyo mico rero tugomba kuyikosora kuko iyo umuntu agwingiye mu gihagararo ntabwo ariho gusa nahubwo n’imitekerereze irangirika.”
Ubwo hatangizwaga iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Nta mubyeyi ukwiriye gupfa abayara” abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku rwego rw’isibo basabwe kugira uruhare mu bikorwa biteganyijwe kugira ngo hatazagira ucikanwa.
Umuyobozi Mukuru w'ibitaro by'akarere bya Gatonde aha umwana ikinini cya Vitamini A
Intumwa ya RBC ubwo yatangaga ikinini
Abajyanama b'ubuzima ni bamwe mubazagira uruhare muri ibi bikorwa
Ubwo umujyanama w'ubuzima yapimaga ibiro by'umwana
Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA
