Umunsi Mpuzamahanga w'abarwayi: Umurwayi ntakeneye imiti gusa
Kuri uyu wa 30 Werurwe 2022 nibwo mu bitaro by'akarere bya Gatonde hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abarwayi usanzwe uba tariki 11 z'ukwa Kabiri buri mwaka ariko hakaba hari hakinozwa imyiteguro.Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: " Nimube abanyampuhwe nk'uko So ari Umunyampuhwe" abawitabiriye bose bakaba bagarutse ku kuba umurwayi adakeneye imiti gusa ahubwo binakenewe ko yerekwa urukundo.
NIYIGENA Adelphine wavuze ahagarariye abarwayi yashimiye abateguye uyu munsi ndetse anashima serivisi nziza yaherewe mu bitaro by'akarere bya Gatonde .
Ati: "Ndabanza gushimira abateguye uyu munsi bazirikana ko dukeneye kugaragarizwa urukundo , ikindi ni ugushima serivisi nziza zitangirwa muri ibi bitaro kuko kuva nahagera nahise njya ku byihutirwa ( urgence) baramfasha kuburyo ubu umwana wanjye wari urwaye ameze neza, rwose mukora neza."

Aha NIYIGENA Adelphine urwarije umwana mu bitaro bya Gatonde yavugaga uko yitaweho kuva akihagera
MUSABYIMANA Denyse ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Rusasa wanavuze ahagarariye bagenzi be, yashimangiye ko ubuvuzi butajyanye n'urukundo budashoboka bityo ko abateguye kwizihiza uyu munsi babikomora ku rukundo basanganwe.
Ati: Gutegura uyu munsi bijyana n'urukundo kandi bigendana no kwitanga mu kazi bityo bigafasha umurwayi gukira vuba, murumva rero ko nta rukundo ubuvuzi budashoboka! Ndashima mbivanye ku mutima serivisi zitangwa muri ibi bitaro bya Gatonde nk'uko uwatanze ubuhamya na we yabivuze kandi nsaba ko abarwayi bazakomeza kwitabwaho neza ,bakaganirizwa ndetse bagahabwa n'ibindi bakeneye."

MUSABYIMANA Denyse ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Rusasa avuga akari ku mutima we
Padiri Mukuru wa Paruwasi gatulika ya Janja TWAMBAZIMANA Bonaventure yashimiye Imana n'umukuru w'igihugu watanze ibi bitaro bya Gatonde ndetse anizeza ubufatanye mu gufasha abarwayi.
"Turashimira Imana yakoreye muri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaduha ibi bitaro, turashimira kandi abakozi b'ibi bitaro kuko uburyo bakira ababagana na byo bituma n'urwaye akira vuba. Kuvura rero bisaba ubufatanye kandi natwe twizeje uruhare rwacu haba mu gufasha abarwayi gukira kuri roho no Ku mubiri. Mbigarutseho kandi hakenewe byinshi ngo umurwayi akire ariko ikiruta ibindi ni umutima w'urukundo."

Padiri Mukuru wa Paruwasi gatulika ya Janja TWAMBAZIMANA Bonaventure
Dr. DUKUNDANE Dieudonné uyobora ibitaro by'akarere bya Gatonde yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukwereka abarwayi ko n’ubwo bari mu bitaro hari ababari hafi ndetse babifuriza gukira vuba.
Ikindi ngo ni uko kwizihiza uyu munsi hatazirikanwa gusa abarwayi bari muri ibi bitaro ahubwo ko hanazirikanwa n’abandi bari hirya no hino ku isi, ari nayo mpamvu witwa umunsi mpuzamahanga.
Uyu muyobozi yongeyeho ko mu kwizihiza uyu munsi bituma herekanwa ko umurwayi adakeneye imiti gusa.
Ati:"Mu kwizihiza uyu munsi kandi, twe nk’abakozi b’ibitaro tuboneraho umwanya wo kwereka umurwayi ko adakeneye ubuvuzi gusa, ahubwo ko anakeneye kwerekwa urukundo no kwihanganishwa kugira ngo abashe kumva ko atari wenyine.
Yanasabye kandi abarwayi kumva inshingano zabo ndetse n’abakozi bakarushaho kubahiriza uburenganzira bw’abarwayi. " None twizihiza uyu munsi rero, turasaba abarwayi baba abo dufite ndetse n’abatari hano kumva inshingano zabo ndetse n’abakozi bakarushaho kubahiriza uburenganzira bw’abarwayi no kubereka umutima w’urukundo byiyongera ku kwitanga kutizigama bagira."
Dr. DUKUNDANE Dieudonné kandi yashimiye abaterankunga bari mu ngeri zinyuranye bafasha mu gutuma ubuvuzi bugenda neza.
Ati: "Reka kandi mfate uyu mwanya nshimire byimazeyo abadutera inkunga iyo ari yo yose idufasha mu mibereho myiza y’abarwayi yaba iy’amasengesho, ibyo kurya, ibyambarwa, ibikoresho by’isuku, amafaranga, ibitekerezo n’ibindi;… uruhare rwanyu ni ingenzi mu byo dukora kandi turaruzirikana."

Umuyobozi w'Ibitaro by'akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné
Uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe mu bitaro by'akarere bya Gatonde ufite insanganyamatsiko igira iti: "Nimube abanyampuhwe nk'uko so ari umunyampuhwe" ni insanganyamatsiko yashizwemo ku rwego rw'isi ikaba ishishikariza abayituye kurushaho kurangwa n'ibikorwa by'urukundo.
Kwizihiza uyu munsi kandi byagendanye n'igikorwa cyo guha abarwayi bari mu bitaro ibikoresho bakenera biri mu byiciro by'ibiribwa , ibyambarwa n'ibikoresho by'isuku.

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n'igitambo cya Misa

Abaje kwizihiza uyu munsi bazanye impano zitandukanye
Umuyobozi mukuru w'ibitaro ubwo yatangaga impano ari kumwe na padiri m ukuru

Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Mugunga ubwo yatangaga impano

Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Rusasa aha umurwayi impano
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja ubwo yatangaga impano

Abanyeshuri bo ku rwunge rw'amashuri rwa Rusasa batanga impano bageneye abarwayi

Fureri Modeste aha umurwaza impano

Pueri cantores Janja ni yo yaririmbye haturwa igitambo cya Misa

Umusaza wazanye impano ubwo yayihaga umurwayi

Hafashwe ifoto y'urwibutso
Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA
