Umunsi mpuzamahanga w'umurimo: Ahazaza h'ibitaro bya Gatonde ni intego dusangiye
Kuri uyu wa 06/05/2022 nibwo ibitaro by’akarere bya Gatonde byizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka ariko kuwizihiza bikaba byarashyizwe kuri uyu munsi hagamijwe kunoza imyiteguro. Ubwo hizihizwaga uyu munsi umuyobozi mukuru wabyo yabwiye abakozi ko ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ahazaza h’umurimo, intego dusangiye” asanga ahazaza h’ibi bitaro ari intego abakozi babyo basangiye.
Bigendanye n’uko buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo uba tariki ya 1 Gicurasi, uyu munsi wizihijwe mu bitaro by’akarere bya Gatonde abakozi bishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy’umwaka bamaze batanga serivisi z’ubuvuzi.
Hizihizwa uyu munsi kandi hanatowe umukozi w’indashyikirwa witwaye neza mu mwaka wa 2021-2022.
Avuga mu izina ry’abakozi b’ibi bitaro INGAMBA Emile watowe nk’umukozi w’indashyikirwa yavuze ko uretse kwishimira ko yatowe na bagenzi be anishimiye ko ubuyobozi bw’ibitaro buzirikana abakozi babyo ndetse anasaba bagenzi be gukomeza kurangwa n’imyitwarire ikwiriye abakozi bagamije kwiteza imbere no guteza imbere aho bakorera.
Ati: “Mbere na mbere ndashimira abakozi mwangiriye icyizere mukantora nk’umukozi w’indashyikirwa nkanashimira ubuyobozi bw’ibitaro uburyo butuzirikana nk’abakozi bukaduha ubufasha dukenera kugira ngo tugere ku byo dusabwa kugeraho mu kazi. Ubwo muntoye rero ni uko mwanyizeye, ndabasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire idukwiriye nk’ abakozi bagamije kwiteza imbere no guteza imbere ibi bitaro dukorera.”
INGAMBA Emile nyuma yo gutorwa nk'umukozi w'indashyikirwa yavuze akari ku mutima we
Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yabwiye abakozi ko azirikana ubwitange n’umurava bagaragaza anabasaba kubikomeza.
Ati: “Ubuyobozi bw’ibitaro tuzirikana ubwitange n’umurava mugaragaza, kandi tukishimira intambwe tumaze gutera nubwo hari ibitaranoga ariko na byo twizera ko bizaba byiza. Icyo dusabwa ni ukurangwa n’ubufatanye n’izindi ndangagaciro zikwiriye kuranga abakora umurimo.”
Yongeyeho ko ashingiye ku cyo insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga, asanga ahazaza h’ibitaro by’akarere bya Gatonde hakwiriye kuba intego abakozi basangiye.
Ati: “Ngarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti “Ahazaza h’Umurimo, Intego Dusangiye.” Mbona nk’abakozi b’ibitaro bya Gatonde, dukwiriye kumva ko gukora umurimo unoze ari intego yacu, kandi tukagira intero imwe y’uko ahazaza h’ibitaro by’akarere bya Gatonde ari intego dusangiye”
Umuyobozi w'ibitaro ageza ijambo ku bakozi
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo bibaye mu gihe ibitaro by’akarere bya Gatonde bimaze umwaka umwe bitangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi, ababikoramo bakishimira ko bakomeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Abakozi kandi, bibukijwe ko bafite inshingano yo kugira imyifatire iboneye, gukunda umurimo no kuwunoza hagamijwe gutanga serivisi nziza kandi yihuse no gufasha ibi bitaro kugera ku ntego byiyemeje.
INGAMBA Emile watowe yahawe ishimwe n'umuyobozi mukuru w'ibitaro
Yanditswe na Emmanuel NZAYISENGA
