Uruhare rw’umuganda mu guteza imbere isuku mu Bitaro bya Gatonde
Umuganda ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu muco w’u Rwanda byo gukorera hamwe hagamijwe kugera ku musaruro ufitiye abantu n’igihugu akamaro. Ni igikorwa gihoraho gifasha Abanyarwanda guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza no guteza imbere aho batuye n’aho bakorera.
Mu rwego rw’ubuzima, uruhare rw’umuganda mu kubungabunga isuku n’isukura ni ingenzi cyane kuko ibitaro n’ibindi bigo by’ubuzima bisaba ahantu hasukuye, hatekanye kandi hatunganyijwe neza kugira ngo serivisi zitangwe neza.
Isuku y’ibitaro, inshingano ya buri wese
Mu bitaro, isuku si igikorwa cyo gutunganya aho abantu bakorera gusa. Ni kimwe mu bigize ireme rya serivisi z’ubuzima, kuko ahantu hasukuye kandi hateguwe neza bifasha gukumira ubwandu n’indwara, kurinda abarwayi n’abakozi ndetse no guteza imbere umutekano w’abagana serivisi z’ubuzima.

Hasukuwe ibikoresho byifashishwa n'abarwayi
Ni muri urwo rwego abakozi b’Ibitaro bya Gatonde bifatanyije mu muganda, basukura kandi batunganya ibice bitandukanye by’ibitaro, bagaragaza ko isuku ari inshingano ya buri mukozi kandi ko igomba kuba umuco wa buri munsi, aho gutegereza umunsi w’umuganda gusa.
Umuganda kandi ufasha kubaka umuco wo gukorera hamwe cyane ko ireme rya serivisi z’ubuzima risaba ubufatanye
Abakozi baganiriye ku buzima n’imibereho myiza
Nyuma y’umuganda, abakozi baganiriye kuri Gahunda yo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abakozi aho bakorera, izwi nka Wellness at Workplace Program, yatangijwe na MIFOTRA.
Ni muri uru rwego ku bufatanye bwa Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) na EDPU Africa hateguwe serivisi zo gusuzuma abakozi indwara zitandura bakiri aho bakorera, hifashishijwe serivisi zigendanwa (mobile clinic).
Izi serivisi ziteganyijwe gutangira ku wa 1 Nzeri 2026, zikabera mu Bitaro bya Gatonde no mu bigo nderabuzima bireberera.
Iyi gahunda igenewe abakozi b’abagore bafite imyaka 35 kuzamura n’abagabo bafite imyaka 40 kuzamura bafite ubwishingizi mu kwivuza bwa RSSB.

Aha abakozi basukuraga ubusitani bw'ibitaro
Mu bizasuzumwa harimo ibimenyetso by’indwara z’umutima, diyabete yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri, ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere, agahinda gakabije, indwara z’ubuhumekero zitandura, kanseri y’urura runini ndetse na osteoporosis. Hazanatangwa inama ku mirire no kubaho neza hanarebwe ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Abakozi bakanguriwe kuzitabira iyi gahunda kuko gusuzuma indwara hakiri kare bifasha kumenya uko ubuzima buhagaze, gufata ingamba zo kwirinda indwara no kubona ubufasha bw’ubuvuzi igihe bikenewe.
Gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Mu biganiro byakurikiye umuganda, abakozi banaganiriye kuri gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ibi biganiro byibanze ku kamaro ko kurengera ubuzima no gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Abakozi bibukijwe ko kurwanya iki kibazo bisaba uruhare rwa buri wese, yaba mu kwirinda kubikoresha, kubikwirakwiza cyangwa gutanga amakuru igihe bibonetse.

Abakozi bibukijwe kugira ubufatanye mu kurwanya Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge (Ifoto ya RBC)
Umuganda n’umuco wo kwita ku buzima
Umuganda usoza ukwezi kwa Kanama mu Bitaro bya Gatonde wabaye umwanya wo guhuza ibikorwa by’isuku n’ubuzima bw’abakozi.
Isuku y’aho serivisi z’ubuzima zitangirwa, umutekano w’abarwayi n’abakozi ndetse n’imibereho myiza y’abakozi bifitanye isano. Umukozi ukorera ahantu hasukuye kandi afite ubuzima bwiza agira uruhare mu gutuma serivisi zihabwa abaturage zinozwa.

Abakozi basukura ubusitani bw'ibitaro
Ibitaro bya Gatonde bikomeje gushishikariza abakozi bose kugira isuku umuco wa buri munsi, kwitabira gahunda zo kubungabunga ubuzima bwabo no gukorera hamwe mu guteza imbere ibitaro bifite isuku, umutekano kandi byita ku murwayi n’umukozi.
Muri ubu buryo, umuganda ukomeza kuba igikorwa cyo gukorera hamwe, kubungabunga isuku, guteza imbere ubuzima no kubaka inshingano rusange bikaba bigira uruhare mu gushyigikira ireme rya serivisi z’ubuzima zihabwa abaturage.

Abari mu gkorwa cy'umuganda hasukurwa utubati tw'abarwayi

Nyuma y'umuganda habaho kuganira ku butumwa bunyuranye
